UBUTUMIRE – UKWEZI NGARUKAMWAKA KO KWIBUKA KU NSHURO YA GATANU ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU MU RWANDA NO MURI ZAYIRE-RD KONGO

Bavandimwe, Nshuti

Komite y’Ishyirahamwe Mpuzabikorwa by’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda (RBB) ibatumiye kuza kwifatanya n’Abanyamuryango baryo mu muhango wo gutangiza ukwezi n’ibikorwa ngarukamwaka byo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe na APR/FPR-Inkotanyi mu Rwanda no muri Zayire / Repubulika ya Demukarasi ya Kongo y’ubu.

Uwo muhango uzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 1 Ukwakira 2026 guhera saa 19h00 i Kigali (11h00 Edmonton, 13h00 Washington DC, 19h00 Bruxelles/Paris na 20h00 Kampala/Moscou). Gahunda n’umuyoboro uzakoreshwa uwo munsi muzabimenyeshwa itariki yegereje.

Umuhango uzabimburira ibindi bikorwa byose bijyanye n’iyo Jenoside ikomeje gukorerwa Abahutu bizakorwa mu kwezi k’Ukwakira kose nk’uko bisanzwe bitegurwa buri mwaka. Ibyo bikorwa na byo tubibatumiyemo: TWIBUKE DUHARANIRA KO JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU YEMERWA KU RWEGO MPUZAMAHANGA!

Tubaye tubashimiye umuganda wanyu (gutanga ubuhamya, ibiganiro n’ibindi) muri uyu muhango no mu bikorwa bya gahunda yo Kwibuka no kunamira Inzirakarengane zose za Jenoside yakorewe Abahutu. Ibyifuzo byanyu mwabinyuza kuri e-mail yabugenewe: kwibuka@rwandabridgebuilders.org

Mugire Amahoro.

Komite Mpuzabikorwa y’Ishyiramwe RBB

27 Kanama 2026

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *