Actualités

Bienvenue

RBB iharanira ko habaho impinduka zimbitse mu miterere no mu mikorere y’Inteko Nshingamategeko. Ubutegetsi bugomba kuba ubw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage. Ni yo mpamvu Intumwa za rubanda zigomba gushyirwaho n’abaturage kugira ngo zihagaralire kandi zirengere inyungu zabo, zitabikora ntizizongere gutorwa.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bugomba kugendera ku mashyaka menshi (multipartisme/pluralisme) kandi abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi (opposition) nabo bagomba guhabwa agaciro, bakagira umwanya ugaragara nk’abanyapolitiki, bakisanzura mu gutanga ibitekerezo byabo.

RBB igomba guharanira ko ku birebana n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko,  ububasha bw’umukuru w’igihugu bugomba kugabanywa, hakabaho ubutegetsi buha imbaraga nyinshi Inteko Nshishingamategeko (Régime Parlementaire/Parliamentary regime).

Laisser un commentaire

Translate »