Banyamuryango b’Urwego RBB,
Bavandimwe,
Nshuti na mwe Bakunzi b’Abantu b’Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika,
Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda (Urwego RBB) ibatumiye kuza kwifatanya n’Abanyamuryango barwo mu muhango wo gusoza Gahunda y’Ibikorwa ngarukamwaka byo Kwibuka ku nshuro ya 4 no kunamira Inzirakarengane zazize Jenoside APR/FPR-Inkotanyi yakoreye kandi ikomeje gukorera Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (Kwibuka04).
Umuhango wo gusoza Gahunda yo Kwibuka04 uzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga taliki ya 31 Ukwakira 2025 guhera saa 21h00 kugeza 23h00 ku isaha y’i Kigali (20h00 – 22h00 Bruxelles/Paris/Zurich, 12h00 – 14h00 Edmonton, 15h00 – 17h00 Washington DC na 22h00 – 24h00 Kampala/Moscou).
Gahunda n’umuyoboro w’icyumba tuzahuriramo muzabimenyeshwa ku munsi w’Umuhango.
Tuboneyeho umwanya wo kongera kubashimira umusanzu mutanga mu milimo yo Kwibuka no Kunamira Inzirakarengane zose z’Itsembatsemba ryakorewe kandi rigikorerwa Abahutu, duharanira Ukuri, ubutabera n’icyatuma iyo Jenoside ihagarikwa.
Ibyifuzo byanyu mwabinyuza kuri e-mail yabugenewe: kwibuka@rwandabridgebuilders.org
Mugire Amahoro.
Komite Mpuzabikorwa y’Urwego RBB, 26 Ukwakira 2025

