Gahunda y’icyumweru gisoza ibikorwa by’Ukwezi ko Kwibuka04 (Ukwakira 2025)

TWIBUKE DUHARANIRA UKURI.

Turamenyesha Abanyamuryango b’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda, Inshuti zacu n’Abandi bose biyemeje kwifatanya na twe, ko twabateganyirije gahunda y’icyumweru gisoza ibikorwa by’Ukwezi ngarukamwaka ko kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside apr/fpr-inkotanyi yakoreye kandi ikomeje gukorera Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Gahunda y’icyumweru gisoza ibikorwa by’ukwezi ko Kwibuka04 iri ku matariki 27 – 31 Ukwakira 2025 , ikaba izahumuzwa n’UMUHANGO WO GUSOZA UKWAKIRA 2025:

  1. Kwibuka04, kuwa 1 tariki 27.10.2025 guhera 18:00 Goma /19:00 Paris/Bruxelles/Zurich: Ubuhamya buteganyijwe mu gifaransa, bufite iyi nsanganyamatsiko – Témoignage sur le Génocide lent contre les populations congolaises – la résurgence des massacres commis par les RDF/m23 à l’Est de la RDC durant la période de 2021 à 2025
  2. Kwibuka04, kuwa 2 tariki 28.10.2025 guhera 18:00 Kigali/19:00 Paris: Ubuhamya ku byiswe inkiko za Gacaca:  Uko Jenoside yakorewe Abahutu yambitswe cravate,  ihawe umugisha n’amahanga!
  3. Kwibuka04, kuwa 3 tariki 29.10.2025 à guhera saa 18:00 Kigali/19:00 Paris: Ubwicanyi APR/FPR-Inkotanyi zakoreye abihayimana n’abandi batabarizaga impunzi z’Abanyarwanda muri RDC (ingero zizwi: Mgr Munzihirwa, Mgr Kataliko etc …)
  4. Kwibuka04, kuwa 4 tariki 30.10.2025 guhera saa 20:00 Kigali/21:00 Paris: Inyandiko zikusanyirijemo imibare igaragaza Itsembatsemba abicanyi ba apr/fpr-inkotanyi bakorera Abahutu mu Rwanda
  5. Kwibuka04, kuwa 5 tariki 31.10.2025 guhera 21:00 Kigali/Paris: GUSOZA UKWAKIRA 2025

Ibiganiro byacu mushobora kubikurikiranira ku muyoboro Youtube wa Radio TV RBB no ku yindi miyoboro y’Abanyamuryango n’inshuti z’Urwego RBB kumasaha yerekanwa mu itangazamakuru ry’iyo miyoboro.

TWIBUKE DUHARANIRA UKURI.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *