UBUTUMIRE MU MUHANGO WO GUSOZA UKWEZI K’UKWAKIRA KWAHARIWE KWIBUKA KU NSHURO YA GATATU ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU MU RWANDA NO MURI ZAYIRE/RD KONGO
Bavandimwe, Nshuti
Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda (RBB) ibatumiye kuza kwifatanya na twe mu muhango wo gusoza Gahunda y’Ibikorwa ngarukamwaka byo Kwibuka ku nshuro ya 3 Abazize Jenoside APR/FPR-Inkotanyi yakoreye Abahutu mu Rwanda no muri Zayire/Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Kwibuka03).
Umuhango wo gusoza Gahunda yo Kwibuka03 uzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga taliki ya 31 Ukwakira 2024 guhera saa 21h00 kugeza 23h00 ku isaha y’i Kigali (20h00 – 22h00 Bruxelles/Paris, 12h00 – 14h00 Edmonton, 15h00 – 17h00 Washington DC na 22h00 – 24h00 Moscou).
Umuyoboro w’icyumba tuzahuriramo muzawumenyeshwa ku munsi w’Umuhango.
Tubashimiye umusanzu mutanga mu milimo yo Kwibuka no Kunamira
Abazize Jenoside APR/FPR-Inkotanyi yakoreye Abahutu.
25 Ukwakira 2024
Komite Mpuzabikorwa y’Urwego
Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda (RBB)
Kutwandikira: kwibuka@rwandabridgebuilders.org