Rwanda Bridge Builders

Contact : rbbnew2021@gmail.com – Tél +33 7 85 64 65 93

Website : https://rwandabridgebuilders.org

 

ITANGAZO RY’URWEGO RW’ABUBATSI B’ITEME RIHUZA ABANYARWANDA

RYAMAGANA IBIKORWA BYO KUNYAGA IMITUNGO N’UBUTAKA KAVUKIRE

ISHYAKA FPR-INKOTANYI RIKOMEJE GUKORERA ABATURAGE B’I NYARUTARAMA

 

 

Abagize Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda twamaganye twivuye inyuma ibikorwa bisuzuguritse by’ubwambuzi buvanze n’ubugome birimo gukorerwa abaturage batuye i Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro, mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali. Ibyo bikorwa byo kunyaga ba kavukire ubutaka gakondo n’indi mitungo bigomeje gukorwa n’agatsiko k’abagize ishyaka FPR-Inkotanyi ryigaruriye ubutegetsi mu Rwanda.

Tuributsa ko ikibazo cyo kuvana aba baturage mu butaka bw’ igisekuruza cyabo cyagiye ahagaragara muri 2017. Muri uwo mwaka ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubimura yitwaje ko kuri ubwo butaka hagiye gushyirwaho ibikorwa by’inyungu rusange. Uko iminsi yagiye yicuma, byaje kugaragara ko ixyo cyemezo kirimo uburiganya bukabije kuko hamenyekanye ko cyafashwe mu nyungu z’abashoramari b’agatsiko.

Mu rwego rwo kwanga gusahurwa ubutaka bwabo abaturage ba Nyarutarama banze kuva aho batuye batabonye ingurane ikwiranye n’agaciro nyakuri k’imitungo yabo. Bamwe muri bo bahisemo kwiyambaza inzego z’ubutabera ngo zibarenganure, ariko ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda ryagumye kubangamira ikibazo cyabo. Aho kubafasha ngo barenganurwe, FPR-Inkotanyi yakajije ibitero bitunguranye yifashishije inzego z’umutekano zitandukanye ngo zibahatire kuva mu byabo.

Ibikorwa by’ubugome byagiye irudubi ku itariki ya 14 Nzeri 2022. Kuri uwo munsi ahagana saa 15h00 zo ku manywa umuyobozi (Maire) wa Kigali yakoresheje inama y’ikitaraganya, aho yahatiriye abatuye i Nyarutarama ko bagomba vuba na bwangu kwimukira i Busanza. Hagati ya 18h30 na 19h00 ku isaha y’i Kigali, amamodoka ya RENI yamennye muri Kangondo ya 1 abapolisi benshi. Bityo, abatuye Kangondo na Kibiraro baraye rwantambi kuko mu ijoro ryo kuwa 14/09 rishyira ku wa 15/09/2022 baraye bagoswe ijoro ryose, nta winjira nta n’usohoka. Ibyo kubagota ngo bikaba ari uburyo bwo gukoresha ingufu ngo abo baturage bimurwe nta ngurane ikwiye bahawe. Ikindi, ni uko mu bugome bwayo, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bukomatanya ibikorwa byo kunyaga n’ibyo gusenya amazu yabo.

Ibyo bikorwa bikaba byabaye ingorabahizi kandi bikaba bibangamiye cyane cyane abantu batishoboye barimo abana, abasaza n’abandi bambuwe ibikenerwa by’ibanze.

Kubera ubwo bugome bukorerwa abatuye i Nyarutarama, abagize Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda:

  1. Turasaba Abayobozi ba FPR-Inkotanyi guhagarika byihutirwa ibikorwa bibi byo guhohotera abaturage bavanwa mu byabo batabonye ingurane ikwiye nk’uko bitegenywa n’amategeko FPR yishyiriyeho;
  2. Turashishikariza abanyarwanda bose n’amashyirahamwe bahuriyemo hirya no hino ku isi gushyira hamwe ingufu zacu no kwitabaza inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo haboneke umuti ukwiye ibibazo byo kunyaga ubutaka bw’abaturage b’i Nyarutarama no mu tundi turere tw’u Rwanda;
  3. Turasaba Abakuru b’Ubumwe bw’Afurika n’indi miryango mpuzamahanga gufata ingamba zatuma ubutegetsi bw’i Kigali buhagarika ibikorwa byo kunyaga abaturage bagombye kurengerera inyungu.

 

Bikorewe i Paris, ku wa 15 Nzeli 2022

Komite Mpuzabikorwa y’Urwego RBB

rbbnew2021@gmail.com

By admin

Translate »