Gahunda y’ibikorwa byo Kwibuka04 Jenoside yakorewe Abahutu: Icyumweru cyo kuwa 06-12 Ukwakira 2025

TWIBUKE DUHARANIRA UKURI

Komisiyo yo Kwibuka iramenyesha Abanyamuryango b’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda, Inshuti zacu n’Abandi bose biyemeje kwifatanya na twe, ko twabateganyirije gahunda ikurikira y’icyumweru cyo kuva tariki 06 kugeza ku ya 12 Ukwakira 2025:

  1. Kuwa mbere tariki ya 06.10.2025: Iriburiro ku nkomoko y’amahano azwi mu mateka ku izina «ITSEMBATSEMBA» (guhera saa 19:00 za Kigali/Paris/Zurich)

2.  Kuwa kabili tariki ya 07.10.2025: Ubuhamya ku bwicanyi apr/fpr-inkotanyi yakoreye muri Perefegitura ya Kibungo (guhera saa 18:00 za Kigali/Paris/Zurich)

3.  Kuwa gatatu tariki ya 08.10.2025: Uburyo bukoreshwa (Modus operandi – mode opératoire) mu Itsembatsemba ry’Abahutu mu Rwanda no muri RD Kongo

4.  Kuwa kane tariki ya 09.10.2025: Imibare yakusanyijwe (+Statistiques) igaragaza Ukuri ku bwinshi bw’Abahutu bishwe na apr/fpr-inkotanyi (guhera saa 19:00 za Kigali/Paris/Zurich)

5.  Kuwa gatanu tariki ya 10.10.2025: Jenoside ikorerwa Abahutu mu ndorerwamo y’amategeko mpuzamahanga (guhera saa 19:00 za Kigali/Paris/Zurich)

6.  Kuwa gatandatu tariki ya 11.10.2025: Amakuru mu Karere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika. Gusubiza ibibazo n’ibyifuzo by’ abatwandikiye (guhera saa 19:00 za Kigali/Paris/Zurich)

7.  Ku cyumweru, tariki ya 12.10.2025 – Inama yo gutegura Gahunda y’icyumweru gikurikiraho.

Twishimiye ukwifatanya na twe muri ibi bikorwa byo kwibuka no kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe kandi ikomeje gukorerwa Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Ibiganiro byacu mushobora kubikurikiranira ku muyoboro Youtube wa Radio TV RBB (ku gihe cyateguwe ku isaha ya Kigali/Paris), no ku yindi miyoboro y’Abanyamuryango n’inshuti z’Urwego RBB.

TWIBUKE DUHARANIRA UKURI

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *