UBUTUMIRE MU MUHANGO WO GUTANGIZA UKWEZI NGARUKAMWAKA KO KWIBUKA KU NSHURO YA KANE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU MU RWANDA NO MURI ZAYIRE/RD KONGO

Bavandimwe, Nshuti

Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda (Urwego RBB) ibatumiye kuza kwifatanya n’Abanyamuryango barwo mu muhango wo gutangiza ukwezi ngarukamwaka ko kwibuka no kunamira  inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe na APR/FPR-Inkotanyi mu Rwanda no muri Zayire / Repubulika ya Demukarasi ya Kongo y’ubu.

Uwo muhango uzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 1 Ukwakira 2025 guhera saa 19h00 i Kigali (11h00  Edmonton, 13h00 Washington DC, 19h00 Bruxelles/Paris na 20h00 Kampala/Moscou). Gahunda n’umuyoboro uzakoreshwa uwo munsi muzabimenyeshwa itariki yegereje.

Tuboneyeho kongera kubamenyesha ko Urwego RBB rukoresha ibikorwa bijyanye n’iyo Jenoside yakorewe kandi ikomeje gukorerwa Abahutu mu kwezi k’Ukwakira kose kwa buri mwaka: ibyo bikorwa na byo tubibatumiyemo.

Tubaye tubashimiye umuganda wanyu (gutanga ubuhamya, ibiganiro n’ibindi) muri uyu muhango no mu bikorwa bya gahunda yo Kwibuka no kunamira Inzirakarengane zose za Jenoside yakorewe Abahutu. Ibyifuzo byanyu mwabinyuza kuri e-mail yabugenewe: kwibuka@rwandabridgebuilders.org

Mugire Amahoro.

Komite Mpuzabikorwa y’Urwego RBB

25 Kanama 2025

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *