Tariki ya 21 Ugushyingo 2021 inama y’Urwego RBB yahumuje yemeje Itsembabwoko ryakorewe Abahutu

Inteko Rusange Isanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta akorera hirya no hino ku isi (Urwego RBB) yateranye ku matariki ya 6, 7, 20 na 21 Ugushyingo 2021 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Kuri gahunda yayo, Inteko Rusange yasuzumye ingingo yo Kuvuga ku bwicanyi bwakorewe Abahutu.

Imaze kwiga no gusesengura ibirebana n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika ya Zayire (yaje guhinduka Repubulika ya Demukarasi ya Kongo – RDC) guhera mu mwaka w’i 1990, Inteko Rusange y’Urwego RBB yemeje ku buryo budakuka  ko ubwo bwicanyi ari Itsembabwoko ryakorewe Abahutu  bivuze  Génocide contre les Hutu (Genocide against Hutu) mu ndimi z’amahanga.

Muri iyo nama Urwego RBB rwanashimangiye inshingano yarwo yo kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana kandi rukongera  gukorera ubuvugizi inzirakarengane n’ababuze ababo muri iryo Tsembabwoko.

Icyemezo gihamya ko APR/FPR-Inkotanyi zakoreye Abahutu Jenoside ku butaka bw’u Rwanda n’ubwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kiri mu itangazo risoza iyo nama rusange ryakozwe na Komite Mpuzabikorwa y’Urwego RBB kuwa 22 Ugushyingo 2021.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *